|
Agnes Mukandida
01/01/12
Mu butumwa bwo gusoza umwaka wa 2011 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda mu ijoro ryakeye, yavuze ko umwaka ushize wa 2011 waranzwe n’ibikorwa byinshi mu byiciro binyuranye by’ubuzima bw’igihugu kubera ubufatanye abanyarwanda bagaragaje, abasaba kongera ingufu muri uyu mwaka mushya dutangiye. Yagize ati: Mu mwaka ushize, twarafatanyije tugera kuri byinshi biteza imbere igihugu cyacu haba mu bukungu, imibereho myiza, imiyoborere myiza n’ubutabera. Ati ndifuza ko imbaraga za buri wese zagejeje igihugu cyacu ku iterambere kigezeho, zizarusheho kuturanga mu bikorwa byacu by’ejo hazaza.
|
|
Read more...
|
|
|
El Memeyi Murangwa
11/09/11
Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wageze I Paris mu Bufaransa yatsinze umuruho w’urugendo ahita yerekera mu Busabane bwa Diaspora Nyarwanda aho yakoreye ikiganiro cy'indashyikirwa imbere y'abanyarwanda n'inshuti nyinshi z'u Rwanda aho bari bateraniye buzuye icyumba kinini baje kumwakira. Mu gihe bari bategereje umushyitsi mukuru, intore zahamirije, ababyinyi barabyina, amakondera aravuga bijyanye no kwizihiza umunsi nyarwanda wahuje abavuye mu bihugu byose by'iburayi.
Akinjira yakiriwe n'abaserukira u Rwanda mu bihugu by'iburayi barikumwe na Ministeri ushinzwe Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo. Ambasaderi Kabare userukira igihugu cy'u Rwanda mu Bufaransa yakiriye Perezida Paul Kagame nyuma y'uko yaramaze kwakirizwa amashyi bigatinda. Ministeri w'Ububanyi n’Amahanga yakurikijeho asaba Nyakubahwa Perezida wa Republika Paul Kagame kuba yafata ijambo akaganira n'abanyarwanda.
|
|
Read more...
|
|
|
Nyakubahwa Paul Kagame azagirana Umubonano n’Abanyarwanda n’ Ishuti z’u Rwanda i Paris mu Bufaransa kw’italiki 11 Nzeri 2011
Abanyarwanda batuye mu Bufaransa no mu bindi bihugu by’i Burayi bifuje kubonana n’Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame ubwo azaba agenderera u Bufaransa mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka.Ni muri urwo rwego Umukuru w’Igihugu azabonana n’abanyarwanda batuye mu Bufaransa no mubindi bihugu by’i Burayi ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
|
|
Read more...
|
|
|
El Memeyi Murangwa
08/10/11
Ejo nibgo Itorero ry’Urubyiruko ryari rimaze hafi icyumweru mu mugi wa Gatineau mu ntara ya Quebec mu gihugu cya Canada ryarangiye. Iri Torero ribereye ubwambere muri Amerika ya Ruguru ryahuje urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 kugeza kuri 35. Abatoza n'impuguke zatanze ibiganiro bagejeje ku rubyiruko inyigisho nyinshi zifite akamaro kandi zitandukanye. Urubyiruko nyarwanda n’inshuti zabo bashoboye kuhavana ubumenyi bwerekeranye n’Amateka yu Rwanda, guhamiriza, imbyino, ibyivugo, n’izindi nyigisho zijyanye n'umuco nyarwanda; bigishijwe kandi ibijyanye na genocide yakorewe abatutsi n'ingaruka zayo n'uburyo yashoboraga kuba yarakumiriwe ntibeho; Uruhare rw'u Rwanda mu miryango mpuzamahanga, urwo rubyiruko rwasobanuriwe "indangagaciro" ziranga intore nyazo nko Gutsinda ubunebwe, n'ibindi, ndetse banumvise ubuhamya bw'umubyeyi warokotse muri Holokosti y'Abayahudi bwatanzwe na Dr. Truda Rosenberg.
|
|
Read more...
|
|
|
Faith Mbabazi
13/07/11
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo yahinduriye imirimo bamwe mu basirikare bakuru. Major General Karenzi Karake ubu niwe ukuriye urwego rushinzwe umutekano w’igihugu uwo mwanya akaba awusimbuyeho Col Dr Emmanuel Ndahiro.Col. Dan Munyuza wari usanzwe ashinzwe iperereza rya gisirikare yashinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu.
|
|
Read more...
|
|
|
|
<< Start < Prev 1 2 Next > End >>
|
| Results 1 - 9 of 14 |