|
Jeune Afrique
19/05/11
Muri iyi minsi Perezida wa Repubulika Paul
Kagame akomeje kuganira n'Abanyamakuru b'ingeri zinyuranye, abatangariza
aho u Rwanda rugeze rwiyubaka. Ubu bwo tugiye kubagezaho ikiganiro Paul
Kagame yagiranye na François Soudan, Umunyamakuru w'imena wa Jeune
Afrique cyasohotse mu nimero 2625. Yabajijwe ku buzima bw'imbere mu
gihugu, Politike Mpuzamahanga n'imibanire y'u Rwanda n'amahanga.
Ikiganiro kirambuye:
Jeune Afrique
: Kimwe na buri wese mwabashije kubona kuri televiziyo amashusho
yerekana ifatwa rya Gbagbo n'umugore we i Abidjan ku itariki ya 11 Mata.
Byabateye kwiyumvira iki?
Kagame : Byanteye
ikintu gisa nko kubabazwa no kubona uko politiki ifatwa kandi ikorwa
muri Afurika. Ariya mashusho arimo ikintu kibabaje ariko kandi gifite
ukundi kuri gihishe. Arasa nk'aho ashaka kwerekana ko ingabo za Alassane
Ouattara ari zo zabataye muri yombi, ariko uko nagendaga nyareba
narushagaho kubona inyuma yayo igicucucucu cy'amahanga yapanze byose.
Kuba nyuma y'imyaka 50 y'ubwigenge ahazaza h'abaturage ba Côte d'Ivoire,
ubukungu bwayo, ifaranga ryayo, politiki yayo biba bikigenzurwa
n'igihugu cyahoze kiyikoronije ubwabyo ni ikibazo. Ni na cyo arya
mashusho anyereka mbere ya byose.
Jeune Afrique :
None se niba u Bufaransa bwaraje mu kibazo cya Côte d'Ivoire si ukubera
ko Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika (UA) n'Umuryango w'Ubukungu w'Ibihugu
bya Afurika y'u Burengerazuba (CEDEAO/) byari byarananiwe gukemura
ikibazo?
Kagame: Ni byo rwose. Ni ingaruka yo
kuba twese kandi buri wese ukwe twarananiwe kugikemura. Iyo bamwe mu
bakuru b'ibihugu bagize ubwo batuma amahanga aza kwivanga mu bibazo bo
ubwabo bakabaye bakemura nta wundi byaryozwa atari bo ubwabo. Niba
intege nke zawe n'imiyoborere mibi yawe bituma ugera aho uhinduka
igikoresho, ntukajye ujya aho ngo ugire uwo utakira.
Jeune Afrique
: Mwabanaga neza n' uwahoze ari Perezida Gbagbo. Yarabasuye i Kigali
igihe mwari mwarahagaritse umubano wanyu n'u Bufaransa. Ntabwo mujya
mwumva abateye impuhwe iyo murebye ibyamubayeho?
Kagame:
Aho uribeshye. Abaza kudusura bose si ko byanze bikunze aba ari inshuti
zacu. Iyo hagize umukuru w'igihugu ugaragaza ubushake bwo kuza kudusura
tumufungurira amarembo. Ariko kwitiranya ibyo n'ubucuti byaba ari ibyo
gusekwa. Imibanire y' u Rwanda na Côte d'Ivoire ntabwo ikwiye kugarukira
kuri Bwana Gbagbo cyangwa Bwana Ouattara. Ni imibanire y'igihugu ku
kindi, ishingiye ku baturage ku bandi no ku nyungu z'ibihugu byombi.
Utundi tuntu tw'amarangamutima nta mwanya dufite muri ibyo byose.
Jeune Afrique : Mu rugaga rw'amahanga, Alassane Ouattara ni we wemewe, Gbagbo ntawe umwemera...
Kagame:
Icyo ni ikindi kibazo. Icya mbere cyo twe mu Rwanda tuzi neza ko
amahanga atari ko iteka aherera ku ruhande rw'ukuri n'ubutabera. Ikindi
kandi, amatora yose si ko asozwa n'imidugararo yatuye. Hanyuma kandi
nongere mbigusubiriremo hari ibindi bibazo mbona bitari ukwibaza kuri
Gbagbo cyangwa Ouattara. Ese abaturage ba Côte d'Ivoire ni bo ubwabo
bagena ahazaza habo? Ese twe nk'abanyafurika ni uruhe ruhare rwacu? Ni
iyihe sura Afurika muri rusange isigira isi yose? Ese dusanga ari ibintu
bikwiye kubona ingabo z'amahanga kabone n'iyo zaba zifite uruhushya rwa
ONU zigabiza imihanda y'umurwa mukuru w'igihugu cya Afurika ? Kuki
twebwe Abanyafurika twatumye ibintu birinda iyo bigera iyo yose?
Dutinyuke duhagararare imbere y'indorerwamo twibone uko turi.
Jeune Afrique
: Nyamara muri muri bake mu bakuru b'ibihugu b'Afurika batinyutse kuvuga
ku mugaragaro ko mushyigikiye ibitero by'ingabo z'amahanga muri Libiya.
Aho aha ntimwaba mwivuguruje?
Kagame: Oya.
Navuze ibyo ntekereza ko nagombaga kuvuga imbere y'ibihe bibi cyane
abaturage b'abasivili benshi bari bibasiwe n'ibitero byibasiye imbaga
yabo. Ni iki kindi se cyari gukorwa mu gihe Afurika ubwayo idafite
amikoro n'intege byo kubihagarika? Yego sinyobewe ko ya ntero isanzwe
y'uko ukoma urusyo akoma n'ingasire: birazwi ko OTAN n'ariya mahanga
barwana aho inyungu zabo ziri kurusha aho zitari. Ibi ni impamo rwose.
Ariko, uko biri kose n'ubwo bijyana no kudakemura kimwe ibibazo bisa,
uko biri kose birateye si nko guterera agati mu ryinyo urebera ubwicanyi
bukabije.
Jeune Afrique : Hari bamwe mu bakuru
b'ibihugu bagenzi banyu bavuga ko ibibera muri Libiya ari intambara
isubiranishamo abenegihugu, ikibazo bwite cya Libiya abanyamerika,
abafaransa n'abongereza batari bakwiye kwivangamo.
Kagame:
Jye rero si ko mbibona. Ku bwanjye iyo ubutegetsi bw'igihugu runaka
bwica abaturage b'igihugu cyabwo bihinduka ikibazo kitureba twese.
Jeune Afrique : Mu yandi magambo Kadhafi akwiye kuvaho?
Kagame: Ndakeka ko Kadhafi ari we muzi w'ikibazo.
Jeune Afrique : Mbese nta wundi muti ushoboka igihe cyose azaba akiri ku butegetsi?
Kagame: Ushatse wabifata utyo.
Jeune Afrique
: Ubwira budasanzwe mwakoresheje muta muri yombi imitungo ya Leta ya
Libiya bwatangaje buri wese. Byari ngombwa se ko mugeza aho hose?
Kagame:
Ni uko hari ibintu byahuriranye maze bikarushaho kujya ahabona mu gihe
cya biriya bibazo Libiya irimo. Ariko ubundi hari hashize amezi n'amezi
dusaba abanyalibiya kubahiriza amasezerano twagiranye mu ishoramali
ryabo haba mu bikorwa byabo mu isosiyeti ya terefoni haba no mu
mahoteli.
N'ubundi Rwandatel yari iraye iribufunge imiryango
kubera igihombo. Laico kandi na yo ni ko yagengaga izamba mu buryo
bugaragarira buri wese. Twari twarababwiye guhitamo hagati yo kongera
igishoro mu bikorwa byabo cyangwa tukabasubiza agaciro k'imigabane yabo
bakavamo. Nta kindi basubizaga uretse kudusezeranya ko bazabikora.
N'ubundi rero ni yo yari kuba amaherezo.
Jeune Afrique
: Ingabo z'amahanga muri Libiya no muri Côte d'Ivoire zishingikiriza ku
ihame rishya " inshingano yo kurengera abaturage." Mu yandi magambo
uburenganzira bwa muntu ntibugira umupaka. Buri gihugu cyose kigomba
kubwubahiriza. Iyo kimwe mu bihugu kitabwubahirije ni inshingano
y'ibindi bihugu kubikora. Ese ibi murabyemera?
Kagame:
Nta n'ikindi nakwemera nko kuba kurinda abatuye iyi si byaba inshingano
y'umuryango mpuzamahanga. Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994 ubwayo
irashimangira ko bikenewe. Uwo muryango npuzamahanga wakagombye kuba
waratabaye ariko birazwi ko watatiye iyo nshingano.
Jeune Afrique
: Aya ni na yo mahame shingiro ni na wo mutima w'ibikorwa by'Urukiko
Mpuzamahanga Mpanabyaha. Nyamara ntimusiba kujora uru rukiko...
Kagame:
Haba hari impamvu ariko: hari ihame hakabaho n'uburyo iryo hame
rishyirwa mu bikorwa. Ishyirwa mu bikorwa ry'inshingano yo kurinda
igomba iteka kugendera ku nyigo, ku isesengura no ku bumenyi buhamye
bw'uko ibintu bimeze mu gihugu runaka. Iyo bitabye ibyo, habaho kwivanga
mu bibazo bwite. Ni nayo mpamvu ku bwanjye ikibazo cya Libiya n'icya
Côte d'Ivoire bitandukanye. Naho ku byerekeranye n'Urukiko Mpuzamahanga
Mpanabyaha, nshyigikiye nk'ihame ko habaho ubutabera mpuzamahanga ariko
sinemera uburyo ubwo butabera mpuzamahanga bushyirwa mu bikorwa,
sinemera uburyo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rukora, cyane cyane iyo
bigeze kuri Afurika. Ibi nabisobanuye inshuro nyinshi.
Jeune Afrique
: Mu ntangiriro za Mata, mwavuze amagambo akarishye kuri Alain Juppé,
Ministri w'ububanyi n'amahanga w'u Bufaransa, guverinoma yanyu
yanagaragaje ko itishimiye ishyirwaho rye.
Mwanavuze ko haba mbere na
nyuma ya jenoside " uko yitwaye, ibyo yagiye atangaza byari igitutsi ku
banyarwanda." Nyuma yaho ariko Alain Juppé we yoherereje mugenzi we
z'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda ubutumwa bumuhumuriza. Ese aho igihe
cyo kurenzaho nticyaba kigeze?
Kagame: Ku byo
navuze mbere y'uko ubwo butumwa bwe butugeraho nta na kimwe mpinduraho,
habe n'akadomo! Naramuka ahinduye uburyo abona u Rwanda akagira n'indi
myumvire mishya, ibyo tuzabisuzuma. Ahasigaye, uguhabwa kwe inshingano
afite ntacyo bigabanya na kimwe ku murava ukwiye no gushimwa wagaragajwe
na Perezida Sarkozy kuva yagera ku butegetsi mu rwego rwo guharanira
kunoza imibanire y'u Bufarnsa n'u Rwanda.
Jeune Afrique : Alain Juppé se umuntu yavuga ko aje mu Rwanda yaba yisanga?
Kagame:Cyakora jye siko mbibona!
Jeune Afrique : Muragira ngo se akore iki? Ko asaba imbabazi? Ko yicuza?
Kagame: Singiye kwishyira mu mwanya w'abantu bazi neza ibyo bakoze. Ni we bireba, si jye.
Jeune Afrique
: Ubwo Nicolas Sarkozy yanyuraga i Kigali muri Gashyantare 2010
yakugejejeho ubutumire bwo gusura u Bufaransa. Mwaba se muteganya
kuzajyayo?
Kagame: Byashoboka. Biterwa n'ibindi
byinshi birimo gahunda zindi n'uburyo ubwo butumire buzanyuzwa mu nzira
ubutumire nk'ubwo busanzwe bunyuzwamo.
Jeune Afrique : Alain Juppé yaba ari inkomyi kuri urwo ruzinduko se?
Kagame: Oya. U Bufaransa ntibugarukira kuri Alain Juppé.
Jeune Afrique : Umuturanyi wanyu wo muri Kongo ari we Perezida Kabila ariko ubucuti ni bwose...
Kagame:
Tujye tureka gukabya ariko! Cyakora umuntu yavuga ko hagati y'ibihugu
byacu ibintu bigenda kubera ko ibibazo byadutanyaga ubu bisigaye
bikemurirwa mu mizi yabyo.
Iyo bimeze gutyo rero hakurikiraho mu
buryo budashidikanywaho ko n'abakuru b'ibihugu bumvikana. Ariko nyine
amahoro ntiyari yagaruka muri Kivu y'Amajyaruguru aho Ingabo za sekibi
zikomeje ibikorwa byazo no kwinjiza abandi barwanyi. Ariko na none kuba
hari intambwe yatewe ntawabihakana.
Jeune Afrique
: Imyaka ibiri irarenze uwari umukuru w'abarwanyi b'abanyekongo Laurent
Nkunda afungishijwe ijisho i Kigali. Kuki kugeza ubu mutarafata icyemezo
cyo kumushyikiriza abayobozi ba Kongo cyangwa se nibura ngo mumurekure?
Kagame:
Icyo ni ikibazo kigoranye haba mu buryo bwa politiki, ubwa dipolomasi,
ubw'ubutabera no mu buryo kigomba gucyemurwa nk'ikibazo kireba umuntu,
ku buryo nta wakwihandagaza ngo avuge ngo uburyo bwo kugikemura ni ubwo
bubiri uvuze gusa? Tukiganiraho n'abanyekongo kandi tugeragreza hamwe
kugishakira umuti ukwiye. Icyangombwa ni uko kugeza ubu kitabangamiye
umubano wacu.
Jeune Afrique : Muri Kanama 2010
mwongeye gutorwa ku majwi 94%, ngira ngo ariko muzi ko mu bihe turimo
gutorwa kuri icyo kigero cy'amajwi muri politiki bikemangwa.
Kagame:
Urashaka kuvuga ko 82 % ya Jacques Chirac muri 2002 nayo ari ayo
gukemangwa muri politiki ? Wari guhitamo se ko biba 54 % kuri 46 % nko
muri Côte d’Ivoire, byaje gukurikirwa n'imvururu ? Ariko twagiye
dushyira mu gaciro. Buri gihugu gifite uko giteye kikanagira umwihariko
wacyo : gushaka gufata u Rwanda nk'u Bufaransa wiyibagije umusaraba wa
Jenoside rwanyuzemo ikambura ubuzima miliyoni y'abantu byaba ari ukurota
ku manywa. Demokarasi tuyishyira mu bikorwa dukurikije amateka yacu,
dukurikije imiterere y'igihugu cyacu kandi dukurikije ibyo twanyuzemo
bitandukanye n'iby'iyo mu Burayi.. Turubaka igihugu bundi bushya.
Ntiwitege rero ko mu munsi umwe twakora ibitangaza tukarugira
paradizo...Ariko se kuki ubundi ngomba kugereranya ireme n'ukuri
by'abaturage banjye n'ab'ibindi bihugu? Ni ukuri rwose ko mu Rwanda
ubwitabire bw'amatora ari 96% nta wahatiye undi kujya gutora kandi nta
buriganya bw'ibyavuye mu ibarura ry'amajwi bwabaye. Inaha iwacu batora
bashaka ibyakorwa mu guteza imbere umutekano, imibereho myiza,
ubutabera, ubwiyunge n'uburezi. Ni ukuvuga mbese iby'ingenzi mu buzima.
Nta gitangaje rero ko mu bihugu bikize, aho ukutitabira amatora kugenda
kurushaho gutera impungenge iyi mibare yacu n'izi mpamvu zituma iwacu
batora babyima agaciro ndetse rimwe na rimwe bakabisuzugura.
Jeune Afrique :
Ababikurikirira hafi ariko bavuga ko iterambere ry'u Rwanda mu
by'ubukungu ritajyana n'iterambere ryarwo muri demokarasi. Ese ibi nta
kuri kurimo?
Kagame: Sinibaza ko ari byo.
Uzabibaze abanyarwanda atari n'abo mu mujyi yewe n'abo mu byaro bya kure
bazakubwira. Demokarasi n'Iterambere bihari ku gipimo kimwe kandi
biragenda bitera imbere bigana mu cyerekezo gishimishije. Birumvikana
ariko ko ushatse gusesengura kurushaho bitewe n'ibyo ugenderaho,
ushobora gusanga kimwe cyujuje ibyangombwa kuri 80 % ikindi kuri 90%
ariko rwose umuvuduko w'iterambere wo birawuhuje. Imwe mu miryango
itagengwa na Leta yiyita ko ntaho ibogamiye iza ino ikaba gihamya
y'iterambere ryacu mu by'ubukungu no mu mibereho y'abaturage: kereka
impumyi ni yo itabibona. Ikibazo ni uko batabivuga cyangwa bakanga
kwemera ibyo bibonera. Kuki ? Sinamenya! Icyakora icyo gihe jye nanzura
ko iterambere ry'igihugu nk'u Rwanda ridashimisha buri wese...
Jeune Afrique : Ese aho ababanenga ntibaba bafitanye ikibazo namwe kurusha uko baba bagifitanye n'u Rwanda?
Kagame:Nkeka
ahubwo ko bafitanye ikibazo n'amateka, bafitanye ikibazo n'ibihe
byahise, bafitanye ikibazo na Jenoside, bagifitanye n'uruhare rwabo rubi
muri ayo mateka, bagifitanye na Afurika yose muri rusange.
Sinemera,
guverinoma yanjye ntiyemera, abanyarwanda ntibemera na gato ko hagira
ufata ibyemezo bitureba mu mwanya wacu. Uwo ni wo muzi nyawo w'ikibazo.
Jeune Afrique
: Abajenerali benshi mu bahoze mu ngabo zanyu n'abitandukanyije
n'ishyaka ryanyu baherutse gushyiraho Rwanda National Congress
yakagombye guhuriza hamwe abrwanya ubutegetsi bwanyu bari hanze. Hari
impungenge bibateye?
Kagame:Abo bantu ntibafite
shinge na rugero. Ni balinga nta n'ejo hazaza mbabonana. Ku bwanjye
n'icyo gikorwa ni igikorwa navuga ko kitanariho rwose.
Jeune Afrique
: Nyamara habayeho ibitero bya gerenade i Kigali kandi nta n'ikindi gihe
mu mihanda higeze haba abapolisi n'abasilikari bangana nk'abahari ubu.
Kagame:
Ni byo ariko ibyo ntibivuguruza ibyo nkubwiye. Kuba nta shinge na
rugero bafite no kuba badafite icyicaro mu mitima y'abaturage ni byo
byabateye kwiheba bahimba uduco tw'imitwe y'iterabwoba. Kuba barageze
ubwo bafatanya n'abajenosideri ruharwa bazwi ubwabyo birivugira
bikanerekana kamere yabo nyayo: inkozi z'ibibi.
Bangahe se muri
miliyoni icumi z'abanyarwanda babibonamo? Aha na none ikindi kintangaza
ni ukuntu mu buryo bworoshye bamwe mu banyamahanga bagwa mu mutego w'abo
bicanyi biyambitse uruhu rw'abanyepolitiki barwanira demokarasi...
Jeune Afrique :
Uwahoze ari Minisitri w'Intebe Faustin Twagiramungu uherutse gushyiraho
i Buruseli icyo yise Rwanda Dream Initiative avuga ko inkubi y'umuyaga
y'ibibera mu bihugu by'abarabu ishobora kuzagera n'i Kigali.
Mubitekerezaho ?
Kagame: Abanyarwanda nta munsi
w'ubusa badakora revolisiyo. Ariko bayikora bagamije gushyigikira
impinduka ikomeje kubera muri iki gihugu nta na rimwe bayikora bagamije
kuyisubiza inyuma cyangwa kuyikoma imbere...
Jeune Afrique
: Mutekereza iki ku kuba Amnesty International na Human Rights Watch
bafata nk'imfungwa za politiki Victoire Ingabire na Bernard Ntaganda,
barwanya ubutegetsi bwanyu bamaze amezi bafunze?
Kagame:
Buri wese n'akazi ke. Twe icyo twiyemeje ni ukwitangira iterambere ry'u
Rwanda tutitaye cyangwa ngo duheranwe n'utuntu nk'utwo... Ingabire na
Ntaganda bishe amategeko kandi ubutabera butabogamye buzakora akazi
kabwo.
Jeune Afrique : Iyi manda yanyu ari na yo yanyuma izarangira mu 2017. Aho u Rwanda ruzabaho rutayobowe namwe?
Kagame:
Bitabaye ibyo twaba dutsinzwe na njye ndimo. Urabizi ko hari abigize
abahanuzi b'amakuba batasize inyuma ikibi na kimwe mu buhanuzi bwabo
kuri iki gihugu. Ngabo abavuze ko ari igihugu kizasenyuka burundu, ngabo
abavuze ko ibyo dukora byose bitazamara imyaka ibiri, abavuze ko
iterambere mu mujyi rizagerwaho ariko ko ibyaro byacu bizarikwa
n'ubukene, hari n'abihandagaje bakarahira ko umuvuduko wacu w'iterambere
uhishe itoteza n'igitugu. Abo bose kuri ibyo byose twaberetse ko
bibeshye. None ngo igisigaye n'ibizaba nyuma y'igenda rya Kagame. Bamwe
bavuga ko igihugu kizabura kigenzura abandi bakavuga ko nzagundira
ubutegetsi. Mu by'ukuri muzabyibonera binabatangaze: ubuyobozi
buzahinduka ariko inzira n'icyerekezo izaguma ibe imwe.
Cyahinduwe mu kinyarwanda na Bernardin NDASHIMYE
|