Category Archives: Kinyarwanda

ITANGAZO RY’IBYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI YATERANIYE MURI VILLAGE URUGWIRO KU WA 01/06/2011.

None kuwa gatatu tariki ya 01 Kamena 2011, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 11/05/2011, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

  • Umushinga w’Itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2011-2012;
  • Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko ryo kuwa 27/05/2006 rigena kandi rishyiraho imitunganyirize y’umusoro wakwa ku byaguzwe ku bicuruzwa bimwe na bimwe bitumijwe mu mahanga n’ibikorerwa mu Rwanda;

Continue reading

Abanyarwanda ba Texas bari tegura kugya mu giterano cy’umunsi w’Urwanda.

El Memeyi Murangwa 

29/05/11 

 

 

aloisea_inyumba.jpgDallas Fort Worth-Ku mugoroba wa none, habaye inama ya hujije Abanyarwanda batuye mur’iyi migi yombi, ndetse bamwe na bamwe bari bavuye mu yindi migi baje guhura ngo bitegure urugendo ruzabageza mu mugi wa Chicago, Illinois hazabera kuva kwitariki 10/06/11 Igiterano ngira kamaro kizahuza  Perezida Paul Kagame n’abanyarwanda batuye mur’Amerika ya magya ruguru  irimo ibihugu bya USA na Canada. 

Inama yuy’umunsi ikaba yateguwe n’umuryango wa DFW wagize amahirwe yo kwakira nyakubaha Ministiri Aloysia Inyumba, na Nyakubaha Senateri Vincent Munyabagisha bari baje gusura umuryango utuye muri Texas.

Continue reading

Agatha Habyarimana yimwe uburenganzira bwo kuba mu Bufaransa.

Migisha Magnifique

24/05/11

 

agatha_habyarimana.jpgKuri uyu wa kabiri umufasha w’ uwahoze ari umukuru w’igihugu Yuvenali Habyarimana yamenyeshejwe ko yimwe uburenganzira bwo kuba mu gihugu cy’u Bufaransa aho yari amaze imyaka irenga icumi.

Uku guhakanirwa kwemejwe tariki ya 4 Gicurasi mu ntara ya Essonne iri mu nkengero z’umujyi wa Paris ifatanyije na Minisiteri y’umutekano w’igihugu nyuma y’aho bisabiwe n’akanama gashinzwe abanyamahanga bifuza kuba mu Bufaransa.

Nk'uko AFP yabitangaje, intara ya Essonne yamenyesheje ko Agatha Habyarimana ashobora koherezwa mu bindi bihugu bishobora kwemera kumwakira keretse u Rwanda.

Continue reading

Umunsi w’imperuka waba wageze?

El Memeyi Murangwa 

21/05/11 

 

 

harold_camping.jpgUmupastori wi myaka 89 witwa  Harold Camping ukunze kwigisha  kuri T.V. amaze iminsi ahanura ko umunsi w’imperuka ari none kumugoroba 6:00 Izuba rimaze kurenga kwi saha ya New Zealand. Ibi bikaba bigyanye kuri we ni mibare yakoze amaze gusuzuma Kalendari ni nyingisho za ba Yahudi naba Gereki.  Aremeza ko Imana rurema yahaye isi imyaka igera kuri 7000 kuba ya kwitegura uyu munsi w’imperuka.

Continue reading

Ikiganiro kirambuye Perezida Kagame yagiranye na Jeune Afrique.

Jeune Afrique

19/05/11

 

perezida_kagame.jpgMuri iyi minsi Perezida wa Repubulika Paul Kagame akomeje kuganira n'Abanyamakuru b'ingeri zinyuranye, abatangariza aho u Rwanda rugeze rwiyubaka. Ubu bwo tugiye kubagezaho ikiganiro Paul Kagame yagiranye na François Soudan, Umunyamakuru w'imena wa Jeune Afrique cyasohotse mu nimero 2625. Yabajijwe ku buzima bw'imbere mu gihugu, Politike Mpuzamahanga n'imibanire y'u Rwanda n'amahanga.

Ikiganiro kirambuye:

Jeune Afrique  : Kimwe na buri wese mwabashije kubona kuri televiziyo amashusho yerekana ifatwa rya Gbagbo n'umugore we i Abidjan ku itariki ya 11 Mata. Byabateye kwiyumvira iki?

Kagame : Byanteye ikintu gisa nko kubabazwa no kubona uko politiki ifatwa kandi ikorwa muri Afurika. Ariya mashusho arimo ikintu kibabaje ariko kandi gifite ukundi kuri gihishe. Arasa nk'aho ashaka kwerekana ko ingabo za Alassane Ouattara ari zo zabataye muri yombi, ariko uko nagendaga nyareba narushagaho kubona inyuma yayo igicucucucu cy'amahanga yapanze byose.

Continue reading