Igisubizo cya Ntare ya Kanwa Ku wavuze amatindi atavugwa !

El Memeyi Murangwa 

 

 

20/04/10 

 

 

kamuzinzi_wa_rusagara.jpgMu mwaka 1972, ikirunga cyitwa Nyiragongo kiri mu karere ko ku Rushayo kya rukiye umugi wa Goma no mu Byahi bya Ruhara Manzi, gituma abaturage ni mitungo yabo yose ba hungira ku Gisenyi mu Rwanda. 

Uwitwaga Ntare ya Kanwa Kamuzinzi ka Rusagara watwaraga kera Ubugoyi wari warahungiye mu mugi wa Goma asigara wenyine mu karere ko mu mugi kubera gutinya kwambuka umupaka ngo ahungire ikirunga ku Gisenyi nka bandi. Muby’ukuri akaba yara tinyaga ko yambutse reta yu Rwanda ya kamara mpaka yashoboye kumugirira nabi. 

Ntare ya Kanwa yi yemeza rero ku ruhukira kuli Hoteli yi Biyaga Bigari, itshumbi ryu mugabo Gahiga wa Rwata Ngabo, mu gihe amahindure atwika amazu ni mirima yo mu byahi.

Ahitamo kwifungurira, byaba wenda bya nyuma. Abanza Kigoyi, Porto, Fromaji, arenza ndetse ho na Whisky ya yohani Mutemberezi. Habura ho gusa Inryoshya Birayi ya kundaga. Bwije ara ruhuka ategereje ko bucya. Nti bucyeye akangurwa nu mwotsi, afunguye idirishya umwotsi aba ariwo umu sanganira, abona mu kirere hi jimye, hirya no hino hagurumana. 

Ntare ya Kanwa ahitamo kwegera umupaka. Nta geze hafi y’umupaka, Umugoyi yari yara kijije Imbaragasa ara mumenya, akoma ku nduru, ati bene ma, ni muze murore. Dore bimeze nabi koko i Goma, kubona Ntare ya Kanwa Kamuzinzi yemeye agataha. 

Umugoyi ahita afungura umupaka, ati wa mabyi we uragya he ? Ntare ya Kanwa Kamuzinzi ati naringiye mu musarani, ariko nsubiye inyuma kuko unukiye nabi.  

Umutware wayoboye Ubugoyi yisubirira kuli Goma. 

Abantu batahutse aba tekerereza amahirwe yagize yo kuda temwa n’Imbaragasa ku mupaka wa Gisenyi. Ati nta kibabaje nko kumva umuntu na kijije amavunja agira uburere buke akanyita ku karubanda amatindi atavugwa !   

 

 

© VirungaNews

Leave a Reply