Itangazo rya Ambassade y’u Rwanda mu Bufaransa.

Nyakubahwa Paul Kagame azagirana Umubonano n’Abanyarwanda n’ Ishuti z’u Rwanda i Paris mu Bufaransa kw’italiki 11 Nzeri 2011

 

rwanda-logo.jpgAbanyarwanda batuye mu Bufaransa no mu bindi bihugu by’i Burayi bifuje kubonana n’Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame ubwo azaba agenderera u Bufaransa mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka.Ni muri urwo rwego Umukuru w’Igihugu azabonana n’abanyarwanda batuye mu Bufaransa no mubindi bihugu by’i Burayi ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

 

Uwo mubonano uzaba ku cyumweru taliki ya 11 Nzeri 2011 mu mujyi wa Paris mu Bufaransa. Aho uzabera n’amasaha bizatangazwa mugihe kitarambiranye.Mu rwego rwo gutegura uyu mubonano ndetse n’ubusabane muri rusange, turasaba abazabyitabira, kwiyandikisha babinyujije kuri email y’Ambassade y’u Rwanda mu Bufaransa: ambarwanda.paris@gmail.com cyangwa se guhamagara kuri + 33 1 71 19 91 92.Mugire amahoro. Bikorewe I Paris, taliki ya 22 Kanama 2011 

 

 

 

 

 

 

 

Ambassade y’u Rwanda mu Bufaransa

12, rue Jadin 75017 Paris – Tél : + 33 (0) 171 199 191

web-site: http://www.ambarwanda-paris.fr

 

Leave a Reply