Daily Archives: April 20, 2009

Urukiko rwa rubavu narwo rwanze kwakira ikirego cya Nkunda.

 

 

 

Icyemezo cy'urukiko rwisumbuye rwa Rubavu ku Gisenyi, cyasomwe n'umucamanza mu gihe cy'iminota nka mirongo itatu, cyakurikiwe no kujujura w'imbaga yari aho irangajwe imbere n'abo mu muryango wa General Laurent Nkunda.

Bamwe muribo baturitse bararira abandi ntibatinye kugaragaza uko babona imyitwarire y'ubucamanza.

Bamwe bavuze ko babona ubutabera bashakaga mu Rwanda busa nk'uburangiye, bati hasigaye kwitabaza amahanga.

Abandi barimo n'uwari wunganiye Nkunda, umunyamategeko Richard Rwihandagaza, yabwiye BBC ko ntacyo yahindura kuri iki cyemezo cy'urukiko, ati itsinda riburanira General Nkunda rigiye kwiga icyo ryakora.

Continue reading