Abanyarwanda ba Texas bari tegura kugya mu giterano cy’umunsi w’Urwanda.

El Memeyi Murangwa 

29/05/11 

 

 

aloisea_inyumba.jpgDallas Fort Worth-Ku mugoroba wa none, habaye inama ya hujije Abanyarwanda batuye mur’iyi migi yombi, ndetse bamwe na bamwe bari bavuye mu yindi migi baje guhura ngo bitegure urugendo ruzabageza mu mugi wa Chicago, Illinois hazabera kuva kwitariki 10/06/11 Igiterano ngira kamaro kizahuza  Perezida Paul Kagame n’abanyarwanda batuye mur’Amerika ya magya ruguru  irimo ibihugu bya USA na Canada. 

Inama yuy’umunsi ikaba yateguwe n’umuryango wa DFW wagize amahirwe yo kwakira nyakubaha Ministiri Aloysia Inyumba, na Nyakubaha Senateri Vincent Munyabagisha bari baje gusura umuryango utuye muri Texas.

Nyuma yo kwakirwa n’ubuyobozi bu muryango, abashyitsi bahawe ijambo basobanura mu magambo anoze kandi arambuye ibyi giterano kizabera Chicago, ndetse basaba ko umunyarwanda wese waba afite ikibazo ya kibaza kugirango asobanukirwe. 

Ministiri Inyumba yahise ashimira abiteguye kuzagya mugiterano, asaba n’abandi baki shidikanya kuba bakwiyemeza kugyayo kugirango baziyumvire icyo Perezida Paul Kagame aza bagezaho mu bigyanye ni teza mbere ry’Urwanda  rya tumye abanyarwanda bongera kugira agaciro imbere y’ibindi bihugu. 

Yongeye avuga ati, ubu ubukungu bu Rwanda s’ikawa cyangwa icyayi gusa, hongereweho umutungo ushozwa na n’abanyarwanda batuye mu mahanga bita Diaspora. Yarangije ijambo yibutsa ko mwi teza imbere ry’igihugu abanyarwanda batuye hanze bafite m’uruhare runini. Ati kandi mukwiriye kumenya kw’abategetsi biyemeje kubafasha kuba mwateza imbere igihugu cyanyu. 

Senateri Valens Munyabagisha yasabye k’umuryango wakora intego ika mumenyesha umubare wa bazitabira iyo nama.  Benshi bashubije ko bamaze gutegura urugendo, abandi bati tu gusezeranyije ko natwe tuzaza turi benshi. 

VirungaNews yashoboye kuganira na bamwe mu muryango isanga benshi banejejwe ni kiganiro bagiranye na Ministeri Inyumba war’ufashijwe na Senateri Valens Munyabagisha. 

Texas yi yemeje kwizihiza umunsi w’Urwanda.  

 

© VirungaNews

Leave a Reply