Canada: Itorero ry’Urubyiruko ryatahanye Intsinzi.

El Memeyi Murangwa

08/10/11

 

itorero_1.jpgEjo nibgo Itorero ry’Urubyiruko ryari rimaze hafi  icyumweru mu mugi wa Gatineau mu ntara ya Quebec mu gihugu cya Canada ryarangiye.  Iri Torero ribereye ubwambere muri Amerika ya Ruguru ryahuje urubyiruko  ruri hagati y’imyaka 18 kugeza kuri 35.  Abatoza n'impuguke zatanze ibiganiro bagejeje ku rubyiruko inyigisho nyinshi zifite akamaro kandi zitandukanye. Urubyiruko nyarwanda n’inshuti zabo bashoboye kuhavana ubumenyi bwerekeranye n’Amateka yu Rwanda, guhamiriza, imbyino, ibyivugo, n’izindi nyigisho zijyanye n'umuco nyarwanda; bigishijwe kandi ibijyanye na genocide yakorewe abatutsi n'ingaruka zayo n'uburyo yashoboraga kuba yarakumiriwe ntibeho; Uruhare rw'u Rwanda mu miryango mpuzamahanga, urwo rubyiruko rwasobanuriwe "indangagaciro" ziranga intore nyazo nko Gutsinda ubunebwe, n'ibindi, ndetse banumvise ubuhamya bw'umubyeyi warokotse muri Holokosti y'Abayahudi bwatanzwe na Dr. Truda Rosenberg.

Mu kiganiro twashoboye kugirana na Nyakubahwa Edda Mukabagwiza, ariwe ntumwa ihagarariye u Rwanda muri Canada, twashoboye kumenya ko abana babyitabiranye umurava benshi bakaba barafashe ikiruhuko ku mirimo yabo kugirango bitabire Itorero.  Anongeraho ati: “Ibiganiro byabaye byiza, kandi twasanze Urubyiruko rwacu rufite ubumenyi , kandi byose bikaba byaratanzwe mu Kinyarwanda nubwo abatoza bageragezaga kuvangamo indimi z'amahanga ngo borohereze abana batazi ikinyarwanda neza. Mugusoza urubyiruko rwarushanijwe Imihigo, Indatwa zirushanwa n'Isonga, Ijabo rihinyuza Amakombe, Intore zihigana n'Imena, kugez’aho urubyiruko rusaba ko twongeraho icyumweru. Inshuti nyinshi z’Urwanda ntizatanzwe mu gushyigikira urubyiruko rwacu zitabiriye Itorero ry’Urubyiruko zihava zinezerewe kandi zifuza kw’Itorero ryakomeza kubaho buri mwaka.

Abashatse guha Itorero amazina atari yo batsinzwe burundu! Baramenye rero Intwari z’Iruguru ntizitinya urugamba. 

 

Amashusho y’Itorero ry’Urubyiruko i Gatineau-Quebec (Canada) 

urubyiruko_in_action.jpg

 

 

 

 

 

 

 

 

Urubyiruko in

Action

 

 

 

 

 

 

 

 

dr._truda_rosenberg.jpg

 

 

 

 

 

 

 

 

Dr. Truda Rosenberg

 

 

 

 

 

 

 

 

living_story_play3.jpg

 

 

 

 

 

 

 

 

Living Story

 

 

 

 

 

 

 

 

 

senator_wellars_gasamagera.jpg

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Senator Wellars Gasamagera

 

 

 

 

 

 

 

prof._josias_semujanga.jpg

 

 

 

 

 

 

 

 

prof. Josias Semujanga

 

 

 

william_ntidendereza_vice-chairman_of_itorero_ryigihugu.jpg

 

 

 

 

 

 

 

 

William Ntidendereza

 

 

 

 

 

 

 

 

 

© VirungaNews

Leave a Reply