Umunsi w’imperuka waba wageze?

El Memeyi Murangwa 

21/05/11 

 

 

harold_camping.jpgUmupastori wi myaka 89 witwa  Harold Camping ukunze kwigisha  kuri T.V. amaze iminsi ahanura ko umunsi w’imperuka ari none kumugoroba 6:00 Izuba rimaze kurenga kwi saha ya New Zealand. Ibi bikaba bigyanye kuri we ni mibare yakoze amaze gusuzuma Kalendari ni nyingisho za ba Yahudi naba Gereki.  Aremeza ko Imana rurema yahaye isi imyaka igera kuri 7000 kuba ya kwitegura uyu munsi w’imperuka.

Nubwo abasuzuma imitigito yisi ntacyo babona mu karere ka New Zealand, abayoboke ba Pastori Camping bakwiriye hose mu migi ya Amerika bigisha ko umunsi wi mperuka ari none, bakaba basaba kuba abantu bakwitegura. 

Su bwa mbere uyu muhanuzi ahanura umunsi wi mperuka. Yigeze kwemeza mu myaka yashize ko 1994 ariwo mwaka wagombaga kuba  uwanyuma wiyi si.  

Nubgo benshi bamuseka uyu Mupastori aremeza ko itariki ya none ariyo ya nyuma. 

Benshi bati: dutegereze turebe!   

 

© VirungaNews

Leave a Reply