Agatha Habyarimana yimwe uburenganzira bwo kuba mu Bufaransa.

Migisha Magnifique

24/05/11

 

agatha_habyarimana.jpgKuri uyu wa kabiri umufasha w’ uwahoze ari umukuru w’igihugu Yuvenali Habyarimana yamenyeshejwe ko yimwe uburenganzira bwo kuba mu gihugu cy’u Bufaransa aho yari amaze imyaka irenga icumi.

Uku guhakanirwa kwemejwe tariki ya 4 Gicurasi mu ntara ya Essonne iri mu nkengero z’umujyi wa Paris ifatanyije na Minisiteri y’umutekano w’igihugu nyuma y’aho bisabiwe n’akanama gashinzwe abanyamahanga bifuza kuba mu Bufaransa.

Nk'uko AFP yabitangaje, intara ya Essonne yamenyesheje ko Agatha Habyarimana ashobora koherezwa mu bindi bihugu bishobora kwemera kumwakira keretse u Rwanda.

Umwunganira Me Philippe Meilhac yatangarije AFP ko ashobora kujuririra icyo cyemezo mu rukiko rw’ ubutegetsi rwa Versailles, kuko kuri we iki ari icyemezo gishingiye ku nyungu za Politiki bitewe n’uburyo umubano w’ibi bihugu byombi wifashe muri iyi minsi.

Nyuma y’aho muri Nyakanga 2010 akanama gashinzwe gutanga ibyangombwa ku bifuza kuba mu Bufaransa kari kamwangiye kumuha uburenganzira bwo kuhaba hashingiwe ko bishobora kubangamira ituze rusange, Agatha Habyarimana yaje kwiyambaza urukiko rw’ubutegetsi rwa Versailles rumwemerera ko icyifuzo cye cyakongera gusuzumwa.

Agatha Habyarimana kuri ubu ufungishijwe ijisho, biteganyijwe ko ku italiki ya 29 Kamena azagera imbere y’urukiko rw’i Paris, aho hazatangazwa icyemezo niba azoherezwa mu Rwanda.

Mu Kwakira 2009, inama ya Leta (urwego rukuru mu butabera bwo mu Bufaransa) yanze guha ubuhungiro Agathe Habyarimana, aho yasabaga kuba impunzi ya politiki. UBwo buhungira yabusabye mu mwaka wa 2004.

Hejuru ku ifoto hari Agatha Habyarimana

Igihe.com

Leave a Reply